Iwacu Rwanda updates
09/02/2026
Abubatse:💍❤️🩹
ni Umugabo wanyawe❤️ uwihanganira 🤌umufasha we mubyo banyuramo byose🫰 agafata iyambere mugutunganya ❤️🩹ibitagenda neza hagati yabo n' umugore bikaba uko🌹❤️
*AMAHAME REMEZO Y'IDINI YA ISLAM.*
*Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) muri Hijat yo gusezera yaravuze ati "Muzi uyu munsi uwo ariwo? Bati: Imana n'Intumwa yayo nibo bawuzi, aravuga ati: Uyu munsi uraziririjwe. Muzi iki gihugu icyo aricyo? Bati Imanan'Intumwa yayo nibo bacyizi, ati: icyi gihugu cyaraziririjwe. Ati: muzi uku kwezi uko ariko? Bati Imana n'Intumwa yayo nibo bakuzi, ati: uku kwezi kwaraziririjwe, aravuga ati: Imana yaziririje kuri mwe kumena amaraso yanyu no guhuguza imitungo yanyu no kurengera ku cyubahiro cyanyu, nkuko yaziririje uyu munsi wanyu muri uku kwezi kwanyu muri iki gihugu cyanyu" lyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhariy.*
*MU MAHAME REMEZO YA ISLAM.*
*📚Kubungabunga Idini, ubuzima, icyubahiro, urubyaro, ubwenge n'umutungo.*
*📚Kurwana ku Idini no kuyibungabunga: Imana yaravuze iti "Babandi birukanywe mu ngo zabo bitanyuze mu kuri kubera ko bavuga gusa ngo Nyagasani wacu ni Imana, iyo Imana itaza kurinda abantu ubwangizi n'amahugu n'ubwicanyi biterwa n'Intambara hagati yabantu ubwabo kubwabo, insengero z'Abapadiri na kiriziya z'Abakristu n'insengero z'Abayahudi n'Imisigiti ivugirwamo izina ry'Imana cyane, byari gusenywa, ariko Imana irokora ugerageza kurokora idini yayo n'abagaragu bayo, mukuri Imana ifite ingufu kandi iratsinda" Qor'an 22: 40.*
*📚Kuziririza guhohotera ikiremwa muntu: Imana yaravuze iti "Ntimuzice umuntu Imana yaziririje kwica bitari mu kuri". Qor'an 17: 33.*
*📚Imana na none iti "Yemwe abemeye ntimukarye imitungo yanyu hagati yanyu mu mahugu, usibye mu bucuruzi mwakoranye kubwumvikane bwanyu, kandi ntimuziyahure, mukuri Imana ni inyampuhwe kuri mwe". Qor'an 4: 29.*
*📚Imana mukuziririza kurengera ku cyubahiro cy'umuntu yaravuze iti "Ntimuzegere ubusambanyi kuko ari urukozasoni bukaba n'inzira mbi". Qor'an 17: 32.*
*📚Imana mukuziririza guhohotera amatungo yaravuze iti "lyo ahindukiye azenguruka kw'isi kugirango akoreho ubwononnyi, yangize ibihingwa n'amatungo, kandi Imana ntikunda ubwononnyi". Qor'an 2: 205.*
*📚Imana mukuziririza guhohotera umutungo yaravuze iti "Ntimuzarye umutungo wanyu hagati yanyu mu mahugu". Qor'an 2: 188.*
*📚Imana mukuziririza guhohotera ubwenge yaravuze iti "Yemwe abemeye mukuri inzoga n'urusimbi n'ibigirwamana no gutera inzuzi ni umwanda ni ibikorwa bya sh*tani mu byirinde kugira ngo murokoke". Qor'an 5: 90.*
*Tuzakomeza ubutaha in shaa Allah*
*Ibisubizo Isilamu itanga…*
https://chat.whatsapp.com/LAUuDsKtcGB2vcuykT77K0?mode=hqrt2
Isilamu isubiza byinshi muri ibi bikurikira:
Iremwa ry‟isi n‟Ijuru.
Uko twaremwe.
Ubuzima bwa roho.
Ibisobanuro nyabyo by‟Imana.
Ibisobanuro nyabyo byo Kugaragira Imana.
Impamvu nyamukuru umuntu yaremwe (Impamvu
y‟ubuzima).
Uburyo butanga ibyishimo n‟umunezero.
N‟iherezo rya muntu nyuma y‟ubu buzima.
*Isilamu isubiza ibibazo bitandukanye, harimo ibi bikurikira:*
💠Ukuri nyako ni ukuhe?
💠Ni nde waturemye?
💠Ni nde Mana yacu nyakuri?
💠 Ni nde muhanuzi wa nyuma Imana yatumye?
💠 Ni nde ukwiye gusengwa
💠Turi bande?
💠Kuki turiho?
💠Iyo dupfuye bigenda bite?
💠Ubuzima buzakurikira ubw‟isi buzaba bumeze bute?
💠 Ese turagana he? Mu ijuru cyangwa mu muriro?
💠Ni gute twagera ku byishimo, amahoro yo mu mutima, ndetse
n‟intsinzi biruta ibindi?
💠Ni gute twagera ku buzima bw‟umunezero w‟ubuziraherezo?
*Menya Ukuri kuri Isilamu!*
Uko urushaho gusoma no kwiga kuri Isilamu wifashishije
ibitabo n‟amakuru byizewe, ni ko urushaho kugenda
uvumbura ko Isilamu ari ryo dini ry‟ukuri twarazwe na
Adamu na Eva n‟ababakomokaho kugeza ku munsi
w‟imperuka. Idini rya Isilamu riroroshye kuryumva, rinyuze
ubwenge, rirasobanutse, kandi rirumvikana.
Ubwiza bwa Isilamu ntiburondoreka kuko yaturutse k‟Utagira
intangiriro ntagire n‟iherezo (Allah), Umuremyi.
Imana imwe y‟ukuri (Allah) mu gitabo cye cya Qur‟an ntagatifu
kizira amakemwa yaravuze iti:
“Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejemo
inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu.”
(Qur’an 5:3)
*IDINI RIMWE, UBUTUMWA BUMWE!*
Kuva Adamu na Eva baremwa -mu mateka yose- idini ry‟ukuri
(Ukwemera)
ryari
rimwe,
rifite
n‟ubutumwa
bumwe
bw‟umwimerere bwagejejwe ku bantu mu bihe bitandukanye,
kugira ngo bwibutse abantu no kubasubiza mu murongo
w‟Intumwa n‟abahanuzi barimo Adamu, Nowa, Aburahamu, Mosi,
Yesu na Muhamadi (Imana ibahe amahoro n‟imigisha bose); bose
bohorejwe n‟Imana y‟ukuri yonyine gutanga ubutumwa bumwe no
gukurikira idini rimwe ry‟Imana.
Aba bahanuzi n‟Intumwa bose babwirije ubutumwa bumwe, bityo
idini ryabo rigomba kuba rimwe!
Kuganduka ku bushake bw‟Imana ni ishingiro ry‟ubutumwa
bwabo bose.
*Idini rimwe, ubutumwa bumwe (ibikurikira…)*
Iyo Mana imwe rukumbi (Allah) ni yo itubwira ko
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n‟imigisha)
ari we muhererezi mu ntumwa n‟abahanuzi. Yoherejwe
ku bantu bose (abayahudi, abakirisitu, Abayisilamu,
Aba Hindu, Aba Budhi, Abatemera Imana (Atheists),
n‟abandi…)
Allah yatanze umuyoboro n‟urumuri ku bantu bose.
Yaduhishuriye amabanga y‟ibyatugeza ku ituze, no
kunezezwa na bicye ufite, hamwe n‟amahoro y‟umutima
n‟ayo ku isi yose.
Isilamu yigisha ubutabera, gushyira mu gaciro, kwanga
umugayo, kudakurikira buhumyi, gushingira ku
bifatika igihe dushaka ukuri.
*Idini rimwe, ubutumwa bumwe (ibikurikira…)*
*Iri jambo „KUGANDUKA‟ nicyo gisobanuro cy‟ijambo ISILAMU*
mu rurimi rw‟icyarabu.
Qur'ani yemeza ko kugandukira Imana, cyangwa se „Isilamu‟
ari ryo dini ry‟ukuri rya Adamu n'abandi bahanuzi bose
n‟Intumwa b'Imana. Bibiliya igaragaza mu mirongo yayo
itandukanye aho Yesu yigishije abayoboke be gukora ibyo
Imana ishaka no kubahiriza amategeko yayo.
Mu buryo nk'ubwo, Bibiliya muri King James Version, hari
imvugo ivuga amagambo nayo yerekeza ku bisobanuro bya
Isilamu byo kugandukira Imana imwe aho yagize iti: “Ku
bw‟ibyo, mugandukire Imana Nyagasani wanyu” (James 4: 7).
Ijambo „Umuyisilamu‟ risobanura umuntu wubaha, ugendera
munsi y‟ubushake bw‟Imana y'ukuri. Ku bw‟ibyo,
Abayisilamu ni abayoboke nyabo ba Adamu, Nowa,
Aburahamu, Mose, Yesu, Muhamadi, ndetse n‟abandi
bahanuzi.
*IMANA IMWE Y'’UKURI MURI BIBILIYA:*
*MU ISEZERANO RYA KERA*
💠Umva wa bwoko bw‟Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we
Uwiteka wenyine. (Gutegeka Kwa Kabiri 6: 4).
💠Kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye.
(Yesaya 46:9).
💠Ni cyo ubereye ukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe,
kandi nta yindi mana iriho keretse wowe, nk‟ibyo twumvishije
amatwi yacu byose. (2 Samweli 7: 22).
💠Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta
mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka. (Yesaya 43:10-
11)
💠 Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk‟uko
twabyumvishije amatwi yacu byose. (1 Ibyo Ku Ngoma 17: 20)
💠 Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo, Umucunguzi we
aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw‟imperuka, kandi nta yindi
mana ibaho itari jye. (Yesaya 44: 6)
💠Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo
uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si
jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca
urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye (Yesaya: 45: 21-22).
*Ejo tuzareba nabakoresha isezerano rishya hose Imana nimwe abayishyiramo ibice byo byavuye he? Ejo in shaa Allah*
*urwibutso mwateguriwe numuvandimwe wanyu ustadh Asman*
+250786389433
*Aho udosobanukirwa ubaze*
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the public figure
Website
Address
Medina