ISANO RADIO 92.0Fm
Easy and Possible Organization operates a community media house that includes an FM radio station ( Isano Radio 92.0 fm ) , Public Places Community Media (PPCM), an online newspaper, a YouTube TV channel, and various social media platforms
03/06/2026
Mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Ntenyo, Umudugudu wa Kavumu, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugore wishwe n’umugabo we amukubise umuhini mu mutwe.
Byabaye ku wa 31 Gicurasi 2026, aho bivugwa ko mbere y’uko uyu mugabo yica uyu mugore w’imyaka 41 witwa Niyonsenga Claudine yabanje kumugurira inzoga nyuma bageze mu rugo ahita amwivugana.
Abaturage bo muri aka gace baganiriye na TV1 bavuze ko ibyo bitatunguranye kubera ko uyu mugabo yajyaga yigamba ko azica umugore we kubera ko yari yaraguze n’uyu muhini yamwicishije.
Umwe mu baturage yagize Ati “Yari yaraguze umuhini awushyira mu nzu yirirwa abibwira abantu ngo nzamwica, nzamwica birangira koko abishyize mu bikorwa [...]. Turifuza ko bamuzana bakamuburanishiriza mu ruhame abaturage twese tugaterana tukamushinja ibyo yakoze.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jean d’Arc, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ahanini yaturukaga ku businzi. Yavuze ko bagerageje kubaganiriza ndetse babasaba ko batandukana kugira ngo hatazagira uwivugana mugenzi we.
Ati “Baraganirijwe binaniranye babagira inama y’uko buri umwe yatandukana n’undi.”
03/06/2026
Umusore wo mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi yishwe n’inzoga izwi nka kanyanga nyuma yo gutegerwa amafaranga ibihumbi 30Frw ngo anywe amacupa atanu yayo.
Ibi byabaye ku wa 2 Kamena 2026, aho uyu musore yagiye gusangira inzoga na bagenzi be, gusa batangira kumwizeza amafaranga ibizwi nko gutega mu gihe yamaze kunywa amacupa atanu ya kanyanga, birangira apfuye.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV, bavuze ko uyu musore yasanze bagenzi be ahasanzwe hacururizwa inzoga, bamuha inteko ko naramuka amaze amacupa atanu y’inzoga ari buhabwe amafaranga ibihumbi 30Frw.
Umwe mu baturage yagize ati “ Akimara kunywa izo nzoga yatangiye kumererwa nabi, bahita bamujyana ku bitaro bya Mukarange, mu gihe rero bari bagitegereje imbangukiragutabara, ni bwo yahise apfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Rusizana Joseph, yavuze ko iyi nkuru y’urupfu rw’uyu musore bayimenye ariko batahamya neza ko ari yo yamwishe.
Isoko ry'abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sport, ngaba bamwe mu bakinnyi bavugwa mu ikipe ya Rayon Sport.
Fora ni inde? 🤣🤣🤣 Umuyobozi n'abakozi challenge 🔥
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the business
Telephone
Website
Address
Rubavu