Maranatha Ministries Rwanda
Mbararikira gukora share na like dusakaze ukuri hose ubundi Yesu agaruke.Twitahire mu ijuru iwabo w'
Zaburi 119:105
[105]Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye,Ni umucyo umurikira inzira yanjye.
Thy word is a lamp unto my feet, and a light unto my path.
ISOKO Y' UBUGINGO BUHORAHO
Amahoro n' ubuntu biva ku Mwami wacu Yesu Kristo bibuzure mwese.
Muri iki gihe giheruka amateka y' isi, abantu benshi babuze ibyiringiro kubera ibirikubera ku isi. Mu gitabo cya Luka Kristo yabonye ibizabaho mu minsi iheruka aravuga ati:
" Abantu bazagushwa igihumura n'ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega."
(Luka 21:26)
Ni muri ubwo buryo abatuye isi yose babuze amahoro mu mitima yabo, ariko Kristo ariwe soko y ubugingo buhoraho araturarikira kumusanga uko turi kose ngo aduhe amahoro yo mu mutima.
Igihe Kristo yavaga I Yudaya ajya I Galilaya yanyuze mu mudugudu witwa Sukara uri muri Samaliya, anyura ku iriba ryafukuwe na Yakobo ubwo yari afite inyota yatewe n urugendo rurerure yari yakoze kuva mu gitondo kugeza saa Sita z' amanwa. Ananijwe n' urugendo yicara kuri iryo riba ategereje ko haza uje kuvoma akamusaba ku mazi yo kunywa kuko abigishwa be Bari bagiye kugura ibyo kurya.
Bidatimze haje umusamaliyakazi wari uje kuvoma, Nuko mbere yuko agenda Yesu amusaba ku Mazi yo kunywa. Ariko kubera urwango rwari hagati yć Abayuda n' Abasamaliya uwo mugore byara mutangaje cyane kubona umuyuda amasaba amazi yo kunywa kandi Abayuda bariyemeraga ku basamaliya.
" Yesu aramusubiza ati"Iyaba wari u*i impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y'ubugingo." (Yohana 4:10)
Ariko uwo mugore ntiyasobanukiwe nicyo Kristo yashakaga kumubwira niko kuvuga ati:
Undi ati"Databuja, ko udafite icyo uvomesha n'iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y'ubugingo wayakura he?
Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n'abana be n'amatungo ye?". (Yohana 4:11-12)
Yesu mu gushaka kumvisha uyu mugore amazi yashakaga kuvuga yaramubwiye ati:
13..... "Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,
14 ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y'amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho." (Yohana 4:13-14)
Mu gitabo cy' Uwifuzwa ibihe Byose pp 142.3
" Amasoko yose y' abantu azakama ndetse n' ibigega bishiremo amazi ndetse n' ibitega bireka amazi bizakama; Ariko Umucungu*i wacu ni We Soko idakama. Abantu bashobora kunywa bakongera bakanywa, iyo Soko ntikama. Uwo Kristo atuyemo aba isoko y' Umugisha." Isoko y amazi adudubiza mu bugingo buhoraho". Kuri iyo soko umuntu avomamo imbaraga n' ubuntu zihaza ubukene bwose".
Uyu mugore amaze gusobanukirwa niyi Soko y amazi azakama yifuza guhabwa kuri aya mazi niko kubwira Umukiza ati :
15 Umugore aramubwira ati"Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure."
Yesu yahise ahindura ikiganiro cye, mbere yo kumugezaho isoko imuhesha ubugingo buhoraho, yabanje kumuhishurira icyaha cye. Nicyo cyatumye Yesu amubwira" Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano". Uwo mugore aramusubiza ati : Nta mugabo mfite"
Yesu amubwira ati uvuze ukuri ko udafite umugabo, kuko wari ufite abagabo batanu, n' uwo ufite ubu si uwawe"
Umugore ahinda umushyitsi, ikiganza kitagaragara cyari gihinduye impapuro z' imibereho ye, maze gishyira ahagaragara ibintu yizeraga ko bihishwe Kure.
Uwifuzwa ibihe Byose pp 142.5-143.1
Uyu mugore akimara kumva aya magambo ya Kristo yihannye ibyaha bye, kandi akimara kwihana yahawe impano y agahozo ari yo bugingo buhoraho.
Natwe rero kugira ngo duhabwe ubugingo buhoraho, ndetse duhinduke natwe isoko idudubiza turasabwa kwihana icyaha nigisa nacyo cyose, hanyuma tukagira imibereho ikwiriye abataha juru.
Kristo ari iruhande rwacu kandi yiteguye kubabarira buri wese umusanga akamuha amahoro yo mu mutima. Kandi ubwo turi kwegereza iherezo ry' isi reka buri wese Yisunge Kristo wenyine we ushobora kurokora ubugingo bwacu akabukura mu mwijima satani yadushyizemo akatugeza mu mucyo w' itangaza.
Muvandimwe nkunda ubuhanu*i burasohora tuburebesha amaso yacu niyo mpamvu ndakwinginga kugira ngo ubane na Kristo, mu masengeaho, mu kwiga ijambo ry Imana kandi ube maso kuko agakiza karatwegereye cyane kurusha igihe twizereye, ijoro rirakuze burenda gucya tugasiga iyi si yuzuyemo imibabaro, agahinda tukigira mu rugo rwa Data aho Kristo yagiye kudutegurira. Nahanjye nahawe gufata iyambere mu kwegera Umukiza.
Ubuntu n amahoro biva kuri we bibuzure mwese. Amen
Ukeneye ibindi byigisho wabisanga kuri
YouTube: Maranatha Ministries Rwanda
Instag: maranatha_ministries_rwanda
Facebook: Maranatha Ministries Rwanda.
Niba unyuzwe Niki cyigisho ndagushishikariza kugisanga inshuti n' abavandimwe bawe kugira ngo nabo bitegure kugaruka kwa Kristo.
Imana ibahe gusobanukirwa. Amén
28/02/2022
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Telephone
Website
Address
Rubavu