Media High Council Rwanda

Media High Council Rwanda

Share

11/08/2020

Are you an environmental journalist?Do you want to hone your skills in Climate Change, Disaster Management and Environmental Protection reporting? Don’t miss this training organized by Media High Council in partnership with United Nations Development Programme in Rwanda. Apply via https://bit.ly/3fOmyij

Photos from Media High Council Rwanda's post 25/02/2020

Guhera ku wa 24-28 Gashyantare 2020, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) iri gutanga amahugurwa-ngiro ku gukora inkuru ku mwimerere w’Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo (Home Grown Solutions), mu rwego rwo kurushaho kugaragaza umusanzu uku kwigira bikomeje mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO yabwiye abanyamakuru bayitabiriye ko bigaragaza agaciro baha politiki u Rwanda rwahisemo yo kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye nk’imwe mu mbarutso y’iterambere ryihuse kandi rirambye.

Yakomeje agira ati “Muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo zashyizweho mu rwego rwo kwikemurira ibibazo igihugu cyari gifite twavuga nka Gacaca, Abunzi, Umuganda, Ubudehe, Girinka n'izindi nyinshi zinyuranye.”

Mbere yo kwerekeza mu turere twa Muhanga, Karongi na Musanze aho bazatara inkuru zitandukanye zigaragaza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zishingiye ku kwishakamo ibisubizo, babanje guhabwa ibiganiro ku birimo ikivuga ku nkomoko y’izi gahunda n’ibibazo zagiye zikemura cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Hari kandi n’Ikiganiro cyatanzwe n’Ikigo Rwanda Cooperation Initiative cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugira umuyoboro umwe w’amakuru ahabwa abanyamahanga baba baje kwigira ku Rwanda, ndetse n’ikindi cyatanzwe n’Ikigo cy’Ingoro w’Umurage y’u Rwanda, kibanze ku imurika ryiswe “Kwigira” rizajya rimurikirwamo amateka agaragaza uko Abanyarwanda kuva hambere bari bafite umuco wo kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ak’imuhana, rizajya ribera mu Ngoro Ndangamurage ya Rwesero iri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Photos from Media High Council Rwanda's post 28/01/2020

Ku wa 27 Mutarama 2020, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ifatanyije n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n'Isukura (WASAC), yatangije amahugurwa-ngiro y’iminsi itanu agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi buzatuma barushaho gutara no gutangaza inkuru zigaruka ku ntambwe yatewe mu kugeza ingufu n’amazi ku baturage n’ahagikenewe imbaraga zihariye.

Mu mahugurwa mu buryo bw’ibiganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO yatangaje ko yateguwe mu rwego rwo gushakira hamwe uko itangazamakuru ryatanga umusanzu mu gushishikariza inzego zitandukanye n’abantu ku giti cyabo gucunga no gukoresha neza amazi n’umuriro ku buryo bibagirira akamaro, bikanagera kuri bose mu buryo bunoze.

Ati “Turifuza ko binyujijwe mu itangazamakuru twatanga inkunga mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije kugera ku ntego z’icyerekezo twihaye (NST1&Vision 2050) mu birebana n'ikwirakwizwa ry’amazi, amashanyarazi n’izindi ngufu.”

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bahawe ibiganiro bibiri birimo icyagarutse ku mishinga leta iteganya ngo mu 2024 abaturage bose bazabe bafite umuriro yaba ukumoka ku mashanyarazi cyangwa izindi ngufu, ndetse n’umubare w’abagerwaho n’amazi meza wiyongere.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Aimé MUZOLA, yagarutse ku bikunda kuvugwa kuri ba rwiyemezamirimo bashinzwe gutanga amazi mu bice by’icyaro, agaragaza ko nubwo baba barahawe ibyangombwa n’Urwego ngenzuramikorere (RURA); nk’ikigo gifite mu nshingano gushyira mu bikorwa politiki yo gukwirakwiza amazi batanga umusanzu wabo ngo serivisi zirusheho kuba nziza.

MUZOLA kandi yagaragaje ko “uturere tudakwiye kwihanganira ba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano baba barashyizeho umukono nyuma yo gutsindira isoko ryo gutanga amazi mu cyaro”, anasaba abanyamakuru bari mu mahugurwa kuzagaragaza ahari ibibazo nk'ibi mu bice bitandukanye bazasura.

Biteganyijwe ko abanyamakuru 20 bitabiriye aya mahugurwa bazasura uturere dutandatu turi mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburazirazuba n’Uburengerazuba, aho bazaganira n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Development Journalism Awards 2019 12/11/2019

Development Journalism Awards 2019 | Flickr

Development Journalism Awards 2019 Winners of the 2019 Development Journalism Awards

Want your organization to be the top-listed Government Service in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Address


Rue De La Revolution
Kigali
250