Follow Jesus

Follow Jesus

Share

13/05/2020

Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo
mategeko n'ibyahanuwe (Matayo 7:12)

ineza wifuza kugirirwa abe ariyo nawe ugirira abandi, niba wifuza kuvugwa neza vuga abandi neza, niba wifuza ko abantu bakwishimira nawe ishimire mugenzi wawe, niba ushaka ko abantu bagufasha nawe iga gufasha abandi, gutyo gutyo....... uko niko gukiranuka kuzuye muri Kristo Yesu

Imana Ibarinde

Jesus

11/04/2020

"Arabasubiza ati:Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye
kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be" Matayo 26:18

Umwami Yesu niwe Pasika yacu twizihiza buri mwaka, niwo waje Aje gusohoza ibyahanuwe bya pasika byakorwaga nkumuhango mbere yuko aza hano kuducungura.

Yesu ni umucunguzi wacu kandi muri ibi bihe turimo bya corona virus aracyari umucunguzi wacu, muntamba duhura nazo buri munsi turwana n'isi(Ibyorezo,Ibigeragezo), umubiri(Ubuzima/imibereho) na satani(Ibyaha) Yesu niwe mucunguzi wacu burya iteka, nokuba turiho byose burya ni Ubuntu bw'Imana

nkuko Ijambo ry'Imana twasomye ryabivuze ni wowe/ninjyewe ntuza uyu Yesu yavuze mu Ijambo ry'Imana avuga ko iwe ariho ahantu agomba kuza gusangirira ibya pasika

Yesu arashaka nko utegura umutima wawe kugirango aze awubemo akomeze pasika m'ubugingo bwawe, ibyaba baranduje umutima nibyinshi (kwiheba, ubwoba, kwiganyura, ibyaha nibindi,...) Ariko Yesu niwe Pasika yacu idukiza ibyo byose, niwe uducungura

Yesu niwe pasika yacu, niwo wenyine waducunguye kandi uzakomeza kuducungura buri munsi, icyo dusabwa ni ukumuha Imitima yacu akayingenga maze tukamwizera agakomeza kuducungura

byashoboka yateje ibibazo byinshi kuri wowe nabawe, ndetse byanashoboka ko wakomerekejwe namateka yibyakubayeho cyangwa ubyabaye kubawe, Humura Yesu niwe mutabazi, niwe murengezi wawe.

Mwizere, umuhe umwanya abe muri wowe byose arabicyemuri, byose arabishyira kumurongo. erege witinya ngo wihebe Yesu niwe Pasika yanjye/yawe burigihe.

Imana ikomeze ikwiteho,
Pasika nziza!
Jesus

Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Website

Address


Kigali