Top Health Solution
We hope you enjoy our page and take a moment to drop us a line..
08/01/2021
HEPATITE B
Muri iki gihe iyo uvuze indwara ya Hepatite abantu benshi bagira ubwoba kuko ari indwara ifata inyama ikomeye y’umwijima.
Twese tu*i akamaro k'umwijima(liver) mu mubiri w’umuntu..iyo wangiritse umubiri wose ugira ibibazo bikomeye.
Hari ubwoko butandukanye bwa Hepatite ariko hano turarebera hamwe Hepatite B.
Hepatite B ni iki ?
Hepatite B ni indwara y’umwijima iterwa n’udukoko duto(virus) two mu bwoko bwa B. Utwo dukoko tukaba twinjira mu mubiri tunyuze mu nzira zitandukanye tukiturira mu mwijima, niyo mpamvu bavuga ko ari indwara y’umwijima.
Yandura ite?
Hepatite B yandura binyuze mu maraso cyangwa andi matembabu*i y’uwanduye.
Ishobora kwanduzwa umwana ku mubyeyi mu gihe cyo kubyara cyangwa undi wese uyirwaye akanduza umwana igihe akiri muto.
Ishobora kandi kwandrira mu gikorw cyo guhabwa amaraso kwa muganga igihe bitakozwe neza, kwijomba ibintu bikomeretsa umubiri nk’igihe uterwa imiti mu mutsi.
Hepatite B kandi yandurira byoroshye mu mibonano mpuzabitsina; ku bantu bahuza ibitsina n’abantu batandukanye cg se baryamana n’uyirwaye.
Ibimenyetso byakuburira ko urwaye iyi ndwara:
Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso cyangwa bikitiranwa n’iby’izindi ndwara nk’ibicurane.
Bimwe mu bimenyetso rusange:
- Kubura ubushake bwo kurya(Appetit)
- Umunaniro udasanzwe
- Umuriro ariko udakabije
- Kuribwa mu nda
- Iseseme no kuruka
- Gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
Kuri bamwe hiyongeraho:
- Inkari zijimye
- Kuvira imbere
- Guhinduka umuhondo ku ruhu n’amaso
- Kwituma ibyeruruka
- Guta ubwenge, kumva uzungera cg
kugwa muri coma
- Kumva utonekara uruhu...
Mu gihe wibonyeho bimwe muri ibi bimenyetso wakwihutira kugana kwa muganga ukisuzumisha ukareba koko niba ari iyi ndwara urwaye.
Niba ushaka kurinda umwijima wawe ndetse ugahangana n’izi virus dore igisubizo:
Ni byiza kwirinda ahantu hose iyi ndwara yandurira kugira ngo ubungabunge ubu*ima muri rusange.
Hamwe n'inzobere zacu, Urasobanukirwa byimbitse uko wakwirinda Hepatite B, uko wayikira niba waramaze kuyandura ndetse n'uko wayirinda abandi muri rusange.
Contact: +250 786 235 421
08/01/2021
Ese wari u*i ko ibibazo bijyanye no gutera akabariro byugarije abagabo benshi!..uri umwe muri bo?
Waba usobanukiwe neza ubufasha buhabwa ufite ibi bibazo?
Hamagara numéro yatanzwe hasi usobanurirwe kandi ufashwe gutandukana no kubura ubushake, gucika intege no kurangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro burundu.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the business
Telephone
Website
Address
Kigali