RwandaTelevision

RwandaTelevision

Share

Photos from RwandaTelevision's post 08/07/2026

Perezida Paul Kagame ari i Genève mu Busuwisi, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI for Good Global Summit 2026) kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026.

Muri iyi nama haratangizwa ku mugaragaro Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI for Good Global Commission), inakora inama yayo ya mbere.

Perezida Kagame ni umwe mu bayoboye iyi Komisiyo aho ari kumwe na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze Sosiyete ya Salesforce.

Bari kumwe kandi na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), uri muri iyi Komisiyo nka Visi Perezida n'abandi bayobozi batandukanye.

Want your business to be the top-listed Media Company in Kacyiru?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Address


Kigali
Kacyiru