Igabe Rwanda
07/04/2026
IJORO RYO KU ITALIKI YA 06-07 Mata 1994 MURI CND
Abaturage bo muri Kigali n’abandi bazaga buri gihe muri CND, hari abazanwaga ni mirimo nka abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,abanyamakuru,abo muri societe civile abahagariye za NGO zo mu Rwanda no mu mahanga n’abahagarariye amadini n’abandi.
Hari abanyarwanda benshi bazanwaga no kureba inkotanyi no kuganira nazo ni n’abo babaga ari benshi.
Muri iryo joro, bimaze kumenyekana ko indege ya Habyarimana yaguye hari abagumye muri CND baraharara; Urugero: Amb. Nsengimana Joseph wari umwe mu bayobozi ba PL,uwari uhagarariye Croix Rouge international de Geneve mu Rwanda.
Indege ya Habyarimana igwa abantu ntibabimenye ,ariko umusirikare wacu wari hejuru ya CND, yatubwiye ko yabonye ikintu cyaka mu kirere hafi yo kwa Habyarimana ariko ntiyamenya icyo aricyo,
Inkuru nyayo twaje kuyimenya iturutse ku matelephone menshi twakiraga avuye mu baturage, cyane cyane abari batuye hafi n’ikibuga cy’indege cya Kanombe,nyuma inkuru iza gusakara LTRM ,Radio Rwanda na agencies international zirabivuga.
Muri icyo gihe abantu batangira guhamagara abasirikare bari muri CND babwira ko abajepe n’interahamwe bica abatutsi n’ abaminisitiri bo muri opposition Impamvu bahereye kuba minisitiri cyane cyane uwari ushinzwe itangazamakuru na Minisitiri w’intebe byari ukugirango bababuze kuvugira kuri Radio;babwira abanyarwanda ibyabaye ni icyakorwa nyuma y’urupfu rwa President,…
cyangwa ngo bamenyeshe abanyarwanda icyo amasezerano ya Arusha ateganya mu bihe nkibyo.
Amasezerano y’Arusha yateganyaga ko iyo habaye ikibazo kinini nkicyari kibaye, akanama ka Political military joint committee karateranaga.
Ako kanama kari kagizwe na 6 baturuka ku ruhande rwa FPR na 6 baturuka ku ruhande rwa government, bakaba aribo bemeza ikigomba gukorwa, ibi nibyo bangaga.
Muri ayo masaha ya saa yine CND yatangiye kuraswaho,abasirikare bacu bakora indake kuri round-point igana ku bajepe n’ahandi hazengurutse CND kugirango bakumire ingabo z’u Rwanda kwinjira muri CND. Nta musirikare numwe wabashije kwinjira muri CND.
Muri iryo joro buri muntu wese yageragezaga kugirango arebe aho yakura amakuru ngo yumve neza ibibazo byabaye nicyo gituma hakozwe byinshi.
Uyu munsi tugiye kuvuga ibyo Hon. Tito Rutaremara yakoze; aho mwumva tuvuga ngo njye; Sinjye mwanditsi ni
Ati: Nka saa munani z’ijoro nahamagaye Jacques-Roger BOBO wari umukuru wa MINUAR uhagarariye Secretaire general wa UN mubaza; ntiba hari icyakozwe ngo kwica abantu cyane cyane abatutsi no kurasa kuri CND ngo bihagarare?. Ndongera nti ntabwo u*i ibyabaye? ati “ntabyo nzi”.
Muri ako kanya mpamagara General Roméo Dallaire;nti “ariko ibintu byabaye hari icyakozwe ngo bihagarare kandi bahagarike no kuturasa” ati:“umva re, tuvuye mu nama muri Ambasade y’abafaransa,”nti: “ese hari bande?”
Ati “hari bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda,Jacques-Roger BOBo,Ambasaderi w’Abafaransa, uwa Amerika, Uwa Abadage nuwa Tanzania. Ati “bashyizeho akanama k’abasirikare baba bayoboye muri iki gihe, gakuriwe General Gatsinzi yungirijwe na General Ndindiriyimana Ariko muri uyu mwanya uyoboye ni General Ndindiriyimana kuko General Gatsinzi ari muri Butare adashobora kuza kubera umutekano muke, “ati ibyo ushaka kumenya byose wabibaza General Ndindiriyimana”, ampa telephone ye.
Ataragenda ndamubaza nti; “ese Jacques-Rogers BOBO ko yambwiye ko ntacyo azi?” Dallaire ati: “yakubeshye”.
Hon. Tito yafashe Telefoni aterefona General Ndindiriyimana atamubaza ati ; ko abantu barimo bapfa bicwa n’interahamwe n’abajepe hari na bamwe muba minisitiri bapfuye,…
bakaba baturasa murumva byagenda bite? ko twamenye ko ari wowe uyoboye akanama k’abasirikare kayoboye igihugu muri iki gihe,cyanee ninde wahagarika abajepe barimo bica abatutsi?
Aramusubiza ngo ushobora guhagarika abajepe ni Colonel Bagosora ampa numero 2 za telephone ya Bagosora, mfata telephone ndamuhamagara
Message from Tito Rutaremara, delivered by Urinzwe Mike and transcribed by Mpilimbanyi🇷🇼❤️
06/02/2026
LOVE TIME ❣️💕
CONGRATULATIONS 🎉👏
06/02/2026
ABAMAMA MWUBAHWE 💪❤️
KURERA NI INSHINGANO ZITOROSHYE
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Telephone
Address
1035